Umukiza wac' ashobora

Agakiza 57

Verse 1
Umukiza wac' ashobora Kutunezeza mw isi Atuyobora kubw' ubuntu, Ni w' uduhaz' ibyiza Twizey' ubuntu bwe, kuko na we Yemeye kutuyobora twese Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe
Verse 2
Ni byiza gukund' iyo Mana, Kuko yaducunguye Kandi ni byiza ko mb' uwayo, Bindinda kuzimira Tuzahoran' umunezero no Mu gihe byose bizahinduka Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe
Verse 3
Iyo tugeragejwe kenshi Mu mwijima w' iyi si, Tumenya kw ibyo byose mw isi Ar' iby' igihe gito Mw ijuru nta mubabar' uhari, Nta n' amarira azahagera Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe!
Verse 4
Tureke kwiganyira kenshi, Kubw' inzu n' ibyo kurya, Kukw ibyo byose tubihabwa Kubw' ubuntu bw' Imana Atuyobora mu nzira yose, Kand' atwikorerer' imitwaro Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe
Verse 5
Ubw' ari byiza mur' iyi si Kwizer' Umwami Yesu Bizamera bite mw ijuru Tubony' uburanga bge N' ukuri tuzanezerwa cyane Tubony' ubgiza bge budashira Haleluya, haleluya, Haleluya, ashimwe!