Verse 1
Turi mu gihe cyiza cy' umunsi w' agakiza
Yesu yarangirije byose ku musaraba,
Abantu benshi cyane basang' uwo Mukiza
Bahabw' umunezero, bakizwa mu mutima
Yesu, Mwana w' intama, twese turagushima
Wadutunganirij' ubugingo buhoraho
Kandi waduhinduye hub' intumwa z' Imana
No mu mazina yose nta rihwanye n' iryawe
Verse 2
Waducunguye twese, utuvir' amaraso
Ubuntu bwawe tumurikira nk' izuba
Tumaze kumeny' urukundo rw' Imana yacu
Amaraso ya tumenyeshej' isezerano
Verse 3
Ngwino nawe mugenzi, naw' ugishidikanya,
Iman' irakuzuza ubuntu bwayo bwinshi
No mu mutima wawe harab' umunezero
Ibyiringiro byinshi n' urukundo rukwiye