Verse 1
Dor' urukundo rw' Imana
Rumurik' iminsi yose
Icy' ishaka nuko natwe
Twab' umucyo mur' iyi si
Umucyo wac' umurike,
imbere ya bene wacu
Kugira ng' umunt' umwe
Abon' inzir' itunganye
Verse 2
Kandi harih' umwijima
Mw isi, wazanywe n' ibyaha
Hariho n' abantu benshi
bashaka kubon' umucyo
Verse 3
Ube maso mwene Data,
Tungany' itabaza ryawe
Kiza bamwe bazimiye,
Bakirish' umucyo wawe