Verse 1
Mu gihe cya Noeli, Turebye mu muvure
*Dusanga Yes' aryamye mu buryo bwa gikene*
Verse 2
Mukiza wanjye mwiza, wazanywe n' urukundo
*Wambabariy' ibyaha, wangize kub' uwawe*
Verse 3
Yesu ni wowe nshaka, ur' inshuti y' abana
*Mukiza sinzongera gutegekwa n' ibyaha*
Verse 4
Nzahora nshima Yesu mu bihe byanjye byose
*Yazanywe mur' iyi si, kuducungura twese*