Verse 1
Birakomeye gusobanukirwa
Ubuntu bw' Iman' Ihoraho
Nari nuzuy' ibyaha byinshicyane
Ari ko yarambabariye
None nsigaye nz' Imana
Niy' indindir' umunani wanjye
Nza wubon' umuns' umwe,
Ubwo Yes' azugaruka
Verse 2
Birakorameye gusobanukirwa
Ubginshi bg' urukund' agira
Nizeye gus' ijambo rye rizima
Kandi rya mpay' umunezero
Verse 3
Birakomeye gusobanukirwa
Iby' imirimo y' Umwuka we
Kukw ashobora kumenyesh' umuntu
Kwizer' Umwami Yesu Kristo
Verse 4
Ntabgo nz' iminsi yanjye nsigaranye,
Yo kuba mur' iyi si ndimo
Har' ubgo nkigiriramw' amakuba,
Ndetse n' umubabaro mwinshi
Verse 5
Urupfu niba ruzansanga mw isi,
Cyangwa se Yes' akagaruka,
Aje guhindur' abamwiringiye
Azaba ahagaze mu bicu