Verse 1
Kubg' urukundo rwinshi rwa tumy' aza kunshaka,
Anshyira ku bitugu anjyana mu rugo rwe
Haririmbg' indirimbo nziza
Ziririmbga na maraika
Yaj' aje kunshaka kugira ngw ankize
Yamvanye mu musayo w' urupfu
Yanshyize mu rugo rwe rw' intama
Verse 2
Yesu, Mwungeri mwiza, Yanzuye mu mutima
Aherakw ambwir' ati, Mwana Wanjye nakunze
Uko ni kw iryo jwi rye ryiza
Ryahojej' umutima wanjye
Verse 3
Nta bwo nakwibagirwa ko yavuy' amaraso
Ubwo bamwambikaga na rya kamba ry' amahwa,
Kandi ku musarabani ho
Nshimir' Umwami Yesu Kristo
Verse 4
Ubu nsigaye ngendera mu mucyo w' ukuri
Mfit' amasezerano mur' iyo nzira ncamo,
Nzahora nshim' Umwami Yesu
Iteka ryose nezerewe
Verse 5
Ibihe birihuta ndindiriy' igitondo,
Ubw' uzampamagara unyinjiza mw ijuru
Nzahagarar' imbere yawe
Nezerewe kandi ndirimba