Verse 1
Mu gihe cyo gusenga, amasengesho yacu
Agera kure cyane, atambuka n' inyenyeri
Umutima w' umuntu ujy' imbere y' Imana,
Ugakomang' urugi, Ushaka kureb' Imana
Verse 2
Nta mahoro yuzuye twabona mur' iyi si,
Kwa Data ni ho gusa hasenderey' amahoro
Umutim' uzatuza, N' umucy' uzaba mwinshi,
Niba dukurikiye inzira y' amasengesho
Verse 3
Ndetse n' umwana muto uzi guseng' Imana,
Nta bw' azagir' ubwoba, azafashwa no gusenga
Kandi ntitwibagirwe yukw aho tujya hose,
Yuko gusenga kwacu kugera ku Mana Data!