Verse 1
Mwami Yesu uranyobore,
Mur' iyi nyanj' ariyo si
Mur' uyu muraba mwinshi
Kubw' umuyaga w' inkubi
Mwami Yesu Uranyobore,
Ni wowe niringira
Verse 2
Mwami Yesu uranyobore,
Uhoz' umutima wanjye
Iy' uvuz' ijambo rimwe
inyanj' iherakw ituza
Mwami Yesu uranyobore
mpore ntsind' ibyo bishuko
Verse 3
Mwami Yesu uranyobore,
Ntsindir' ibingerageza
Byinshi bishaka kunshuka
Ndetse no kumpumy' amaso
Mwami Yesu uranyobore,
Mpozwe n' amahoro yawe