Verse 1
Uyu munsi mwiza w' urwibutso
rwo kuvuka kw' Umukiza,
Nimwumv' iri jambo n' iry' ukuri
Yesu yaje mur' iyi si
Yemwe bantu mwese muririmbe,
Muririmbe byumvikane!
Mut' icyubahiro n' icy' Imana
N' amahoro mw isi
Verse 2
Nta bwo mfit' ifeza n' izahabu
Byo kukuzanira Mwami
Nguhay' umutima wanjye, Yesu,
Uwutegek' uk' ushaka
Verse 3
Muze twese, duhimbaz' Imana
Ko yatwerets' urukundo
Yatwohererej' Umucunguzi
Umwana we Yesu Kristo