Verse 1
Yesu n' ibyishimo byanjye
Kuko yuzuy' urukundo
Ashobora gukomeza
Umunyantege nke wese
Amp' ubushizi bw' amanga
Amp' imbaraga zikwiye
Naho nanyura mu rupfu,
Yesu n' Umwungeri wanjye
Verse 2
Umugozi w' urukundo
Ni wo Yes' ambohesheje
Ntabgo n' urupfu rwabasha
Kuntandukanya na Yesu
Nemeye yukw antegeka
Nzamwumvira muri byose
Yankijije kubw' ubuntu
Nazinutsw' ibyaha byose!
Verse 3
Mbumbatiwe n' Umukiza
Mu maboko y' urukundo
Urwo rukundo rw' ankunda
Simfit' uko naruvuga
Ni we wampay' imbaraga,
Zifash' umutima wanjye
Yes' ubu ni w' unyobora
Mu rugendo rwanjye rwose