Nta bgo nkwiye kujya niganyira

Agakiza 68

Verse 1
Nta bgo nkwiye kujya niganyira, Nibaz' ukw ejo nzaba merewe Nzajya nibuka yukw Ihoraho Imeny' ibyo byos' uko bingana Ifit' umutima w' urukundo Kukw ijy' intungish' ibinkwiriye Umunezero n' umubabaro Byos' abinzaniramw amahoro
Verse 2
Amba hafi ndetse buri munsi, Kand' angerer' ubuntu bukwiye Ajy' anyikorerer' imitwaro Ni we Data kandi ni we Mana! Nguk' ukw ajy' antunga buri munsi, Ajy' andamira mur' ibyo byose Buri muns' azajy' amp' imbaraga Iryo n' isezerano yampaye
Verse 3
Mana yanjye, komez' ujy' umfasha Ngutaramire ntez' icy' umbwira Mpore nizey' ijambo wambwiye Sinkabure ku mbaraga zawe No mu bikomeye birih' ubu undamburir' amaboko yawe ump' imbaraga ku buntu bwawe kugez' igih' uzaza kunjyana