Verse 1
Igihugu cyiza kiradutegereje mw ijuru,
Kizicarwamo n' ab towe na Yesu
Kand' iminsi turimo nayo nikw ihita ningoga
Uwihangany' azaragw' icyo gihugu
Dor' ubgami bw' Imana buregereje!
Dor' ubgami bw' Imana buregereje!
Mutima wanjye ba maso,
Utungan' iminsi
Dor' ubgami bw' Imana buregereje!
Verse 2
Twizeye rwose kuzabon' icyo gihug' uko kiri,
Dutegereje gus' uwaducunguye
Ibimenyetso bitwereka kw agiye kugaruka,
Bitwereka ko wa munsi wegereje
Verse 3
Kand' ibyanditswe na byo bivuga ko Yes' aza vuba
Kand' ubw' azagaragarira mu bicu
Haleluya, haleluya azaboha wa mugome,
Umwe wagerageje kuturimbura
Verse 4
Kand' abantu benshi barananiwe kutegereza,
ubakanguze vuba bya bimenyetso
Kukw ijambo ry' Imana rishaka gusohora vuba
N' ukuri tubona ko Yes' aza vuba