Verse 1
Nimuze mwese turirimbe,
Kubw' uyu munsi wahanwe
N' abahanuzi kerera
N' umunsi mwiza ukomeye,
Ni h' urukundo rukomye
Rwaturutse ku Mana
Muze mwese tunezerwe
turirimbe dushimira
Yesu waje kudukiza
Verse 2
Yes' afit' ishusho y' Imana,
Ariko yihinduy' umuntu
Ngo twese tumumenye
Yatuzaniye amahoro,
Yaje gushak' abazimiye,
Yazanywe no gukiza
Muze mwese dufatanye
N' Umukiza, kand' aduhe
Urukundo n' ubugingo
Verse 3
Azameny' uko tubabara,
Azameny' amagorwa yacu,
Azadufasha rwose
Azatwigish' Imana Data
Azatumenyesh' urukundo
Mu rupf' azadupfira
Muze mwese adukize,
Atuzure mu mitima
Atwugururir' ijuru
Verse 4
Ni we zuba ryacu ry' ukuri,
Ryatuzaniy' agakiza,
Riratuvira twese
N' Umwungeri Mwiz' uturinda,
Ashaka ko twamugumaho,
Tukamukurikira
Muze mwese uko mwaje,
Tumusange, tumurebe
Muze mwese tumwigane