Muri Betesida maraik' agezemo

Agakiza 71

Verse 1
Muri Betesida maraik' agezemo Umukiza na w' arahari Niwinjire mu mazi yihinduriza, Betesid' iri hano none!
Agakiza kacu, agakiza kacu Ka teguwe na Yesu Kristo Niwinjire mu mazi yihinduriza Betesid' iri hano none
Verse 2
Niwumv' ijwi rya maraik' ugeze mo, Risab' unyunyutse kwizera! Urakizwa na Yesu Mukiza mwiza, Urakira ndetse no kwezwa
Verse 3
Ubw' udashoboye gukora ku nshunda Umukiza ntakuyobewe Ijambo ry' Imana ni ryo rigukiza, Haguruk' ubashe kugenda
Verse 4
Betesida ni nk' amaraso ya Yesu, Maraika n' ijambo n' Umwuka Injira mu ruzi ruv' i Gologota, Uhabg' agakiza k' Imana