Verse 1
Iman' iri hamwe natwe
Kugira ngw idukomereze
Ijuru rifit' ibihu
Byo kutuzanir' imvura
Utwumvire, Mana yacu,
Duh' umugish' uyu munsi
Turagutegerej' ubu
Tuvubir' imvura yawe
Verse 2
Iman' iri hamwe natwe
Hano hahinduts' ahera
Twese turategerereje
Kuzuzwi imbaraga zawe
Verse 3
Iman' iri hamwe natwe
Turasaban' ukwizera
Mana can' uwo muriro
Mu mitima yacu twese
Verse 4
Ugurur' ijuru, Mana,
Uduh' imbaraga zawe
Duh' umugish' uyu mwanya
Kubw' ubuntu bgawe, Mana