Nshut' iby' ushidikanyamo

Agakiza 73

Verse 1
Nshut' iby' ushidikanyamo Ubishyir' Umwami Yesu Uwizer' Umwami Yesu Nta bw' azakorwa n' isoni
Ndakwizeye, ndakwizeye ndakwizeye, Mwami Yesu Ndakwizeye, ndakwizeye, Nizey' iryo jambo ryawe
Verse 2
Wihan' ibyo byaha byawe, Wezwe no mu maraso ye Kand' ara kwambik' ukuri Kugez' ubw' azakujyana,
Verse 3
Imiruho yawe yose, Uyerek' Umwami Yesu Naho waca mu gicucu Nta bwo Yesu yakureka
Verse 4
Kand' umunezero wawe Umenyekane kwa Yesu Ni we Mwami muri byose Niw' uzaguh' umugisha
Verse 5
Wiyegurir' Umukiza, Muh' ubwe nge n' umutima, Kukw ashaka gu tunganya Ubugingo bwawe bwose