Verse 1
Harihw igihugu cyiza cyane
Gituwemo n' abanezerewe
Nta bgo batinya bomb' atomike
Baririmb' indirimbo z' ishimwe
Verse 2
Ibyaho byose ni byiza cyane
Har' uburuhukiro bw' ukuri
Nta magamb' atey' ison' abayo,
Nta n' imfubyi zihakubitirwa
Verse 3
Icyo gihugu si nk' icyo mw isi
Kukw ibyaho byose bitunganye
Bene Dat' icyo nifuza n' iki:
Kuzababonayo muririmba
Verse 4
Mbese ni kiguzi ki dutanga
Kwinjira mur' uwo murwa mwiza
Nta kiguzi na kimwe twatanga,
Yesu yishyuriy' i Gologota