Umv' iri jambo n' iryo kwizerwa

Agakiza 75

Verse 1
Umv' iri jambo n' iryo kwizerwa N' iryo kwemerwa n' abantu bose Yuko twahaw' Umukiza Yesu Yaje gukiza abanyabyaha
Verse 2
Nar' uwa mbere mu banyabyaha, Ariko nsigaye nezererewe Umukiza wanjye, Yesu Kristo, Yanyogesheje ya maraso ye
Verse 3
Yesu Mukiz' ari hamwe natwe, Akor' imirimo nk' ukw ashaka Acan' umuriro we muri twe Ni nde wabasha kumuzitira?
Verse 4
N' ibipfamatwi bibasha kumva, Ndetse n' ibimuga bikagenda N' abanyabibembe barakizwa Ubutumwa bwe buramamazwa
Verse 5
Mwami Yesu, duh' Umwuka Wera Umuduhuhireh' uyu munsi Shayur' abarohamye mu byaha, Ubamurikire bagaruke
Verse 6
Ugurur' ijur' ugush' imvura, Ahu magaye nko mu butayu Uhahindure kub' ahatoshye Havuz' impundu z' umunezero
Verse 7
N' abapagani bakunamire Bagupfukamire bakuramye Ukwiy' ishimwe ku bantu bose N' icyubahiro, Haleluya!