Verse 1
Yemwe mwa bushyo bw' Imana
Mwihangan' ibihe bito
Muri wa murw' uhoraho
Muzabonay' Ibyishimo
/: Hasigay' igihe gito,
Intambar' ikazashira. :/
Verse 2
Ntukarogwe mur' iyi si
Ntuka rek' Imana yawe
Mu makuba no mu byago
Kurikir' Umwami Yesu
/: Buri munsi, buri munsi
Aguha ku nesha byose. :/
Verse 3
N' unanirwa mu rugendo
Inzir' imaze kuramba
No mu makuba y' iyi si
Iman' izakuruhura
/: Hazabah' umunezero
Wo kunezez' umugenzi. :/
Verse 4
Ni twizera tuzabona
Cya gihugu cyo mw ijuru
Kand' iyo n' inkuru nziza
Nta bizatugerageza
/: Turi hafi, turi hafi
Yo guhurira mw ijuru. :/
Verse 5
Ni dutumirwa n' urupfu
Tuzimukan' ibyishimo
Ibyo twiringiye byose
Tuzabibona mw ijuru
/: Hazab' amahoro menshi
N' umunezer' uhoraho. :/