Murebe urukundo rukomeye cyane

Agakiza 77

Verse 1
Murebe urukundo rukomeye cyane Twahawe n'Imana ihoraho Twahinduw' abana b'Iman' Ihoraho Dukwiye kubana amahoro
Tuzanerwa cyane mw'ijuru Tuzaririmbana n'abera Tuzambikw' ikuzo Mur' urwo rukundo Nta marir' azaba mw'ijuru
Verse 2
Utugirir' ubuntu Man' Ihoraho Mu rugendo rwacu dufite Utwoherereze umugisha Mukiza Tubashe kukumenya Mana
Verse 3
Sinshaka gukorera abami babiri Niko gukund' isi n'ijuru Harih' abakunda ubutunzi bwo mw'isi Bakaburutisha ubw'ijuru
Verse 4
Harihw' abahamya b'urupfu rwa Yesu Nibo barungurutse mu mva Yesu Ubgo yamaraga kuzuka mu mva Hanyuma yagiye mw'ijuru
Verse 5
No mu gihe tugendera mur' iyi si Tuyibonamo ibidushuka Ariko dukwiye kunesha ibyo byose Kuko arikw' Imana ibishaka