Verse 1
Murebe urukundo rukomeye cyane
Twahawe n'Imana ihoraho
Twahinduw' abana b'Iman' Ihoraho
Dukwiye kubana amahoro
Tuzanerwa cyane mw'ijuru
Tuzaririmbana n'abera
Tuzambikw' ikuzo
Mur' urwo rukundo
Nta marir' azaba mw'ijuru
Verse 2
Utugirir' ubuntu Man' Ihoraho
Mu rugendo rwacu dufite
Utwoherereze umugisha Mukiza
Tubashe kukumenya Mana
Verse 3
Sinshaka gukorera abami babiri
Niko gukund' isi n'ijuru
Harih' abakunda ubutunzi bwo mw'isi
Bakaburutisha ubw'ijuru
Verse 4
Harihw' abahamya b'urupfu rwa Yesu
Nibo barungurutse mu mva Yesu
Ubgo yamaraga kuzuka mu mva
Hanyuma yagiye mw'ijuru
Verse 5
No mu gihe tugendera mur' iyi si
Tuyibonamo ibidushuka
Ariko dukwiye kunesha ibyo byose
Kuko arikw' Imana ibishaka