Uhamagarwa na Yesu kenshi

Agakiza 78

Verse 1
Uhamagarwa na Yesu kenshi, Umwitab' uyu munsi Har' ubw' iri jwi wumv' uyu munsi Ryab' ari ryo rya nyuma
Yew' ugendera mu byaha Yesu aragushaka! Ngw akubabarir' ibyaha Ngwin' umusange vuba
Verse 2
Umudendezo wo mur' iyi si Nta bw' uguh' amahoro Kand' ibikorwa by' abanyabyaha Byose biragushuka
Verse 3
Mu gih' utazi nih' umwijima W' urupf' ukugeraho Mugenzi wanjye nkugir' inama Ngwino witabe Yesu
Verse 4
Yes' azi yuko ufit' imvune Y' ibyaha mu mutima Uk' uri kose arakwakira, Ndetse no kugukiza
Verse 5
Uhor' uhamagarwa na Yesu, Kuki s' utamwitaba? Nib' ukomeje kumwim' amatwi Uzarimbuka rwose