Umucyo wabonekeye

Agakiza 8

Verse 1
Umucyo wabonekeye bose bari mu mwijima Ubw' abungeri bumvaga indirimb' iva mw ijuru
Icyubahiro mw ijuru, Kib' icy' Iman' Ihoraho Nahw amahor' abe mw isi, Tuyishime duhimbaza
Verse 2
Mu murwa wa Betlehemu, none havuts' uruhinja N' umunezer' i Yudaya, kukw Iman' ibacunguye
Verse 3
Mariya yambits' Umwana utwambaro tw' uruhinja Kandi mu muvure w' inka ni ho yamuryamishije