Verse 1
Nifuza kuzagera muri wa murwa,
Wo mw ijuru mwiza cyane
Ariko se ko ntaz' inzir' ingezayo,
Ni nd' ubasha kuyinyereka
/: Ngwino vuba, ngwino vuba!
Umukiz' arakwerek' inzira. :/
Verse 2
Ubwo najyaga ngendagend' uko nshaka
Nih' umucyo wantunguye
Uwo mucyo waramurikaga cyane
Uturuka ku musaraba
/: Natungu we n' uwo mucyo,
Uwo mucyo wa ngezemo rwose. :/
Verse 3
Kand' ijwi ryaturutse mur' uwo mucyo,
Riti; Niwambur' inkweto
Kuko han' ugeze hahinduts' ahera
Kand' Imana nay' ar' iyera
/: None nsigaye nyoborwa
Neza rwose n' iyo Mana yera. :/
Verse 4
Habab' umunezero mwinshi mw ijuru
Umunyabyaha yihannye
None Yesu naw' aragutegereje
Kugira ngo wezwe mw iriba
/: Ngwino we zwe, ngwino wezwe,
Amaraso y' a rakweza rwose. :/
Verse 5
Kandimumenye ko azagaruka vuba.
Azab' aje nk' umujura
Nyir' inz' iy' ameny' igih' umujur' aza
Yaba maso kugez' ubw' atibwa
/: Mube maso, mube maso,
Kuko mutaz' umunsi n' igihe. :/
Verse 6
Kandi mumenyc ko ngiye kuza vuba
Nzaba nzanywe no guhemba
Ibikwiranye n' umurimo w' umuntu
/: Nimukomez' icyo mwahawe.
Kor' ibyiza, kugira ngo
Uzahembw' ibikwiranye na byo. :/
Verse 7
Najyanywe no kubatcgurir' aha nyu,
Kugira ngo muzabeho
Hariy' ibyicaro byinshi kandi byiza
Mukwiriye kuzabyicaramo
/: Nimusenge cyane cyanc
Kugira ngo mutazaburayo. :/