Nkunda kumv' amakuru y' umurwa

Agakiza 81

Verse 1
Nkunda kumv' amakuru y' umurwa Uri kur' ahateger' ibyago, Kand' umucyo n' Umwana w' intama Umuns' umwe nzawinjiramo Haleluya, ni ko mvuz' impundu! Haleluya, nzinjira mu murwa! Haleluya, ndi hafi kujyamo Umuns' umwe nzawinjiramo
Verse 2
Nta marir' aba mur' uwo murwa, Nta muruh' ubayo n' intambara Nta n' indwar' ishobora kubayo Umuns' umwe nzawinjiramo Haleluya, nuzuy' ibyishimo, Haleluya, nzinjira mu murwa Haleluya, ndi hafi kujyayo Umuns' umwe nzawinjiramo
Verse 3
Abazajya mur' icyo gihugu Bazaba bambay' imyenda yera Babikiw' ikamba ry' izahabu Umuns' umwe nzakigeramo Haleluya, nta gushidikanya Mw ijuru hariy' umunezero Nta bw' umubabar' uba mw ijuru Niringiye kuzinjiramo