Tuzajyanwa kuri wa munsi

Agakiza 82

Verse 1
Tuzajyanwa kuri wa munsi Ubw' impand' izab' ivuze Tuzateranir' imbere ye, Dushimir' Umwami Yesu Hazamanuka ba maraika Bazaza kurimbur' abantu, Abanze kwakir' Umukiza, Bakamurutish' iby' iyi si
Hazabaho kurira gusa Ndetse no guhekeny' amenyo Igihe cyo kwizera Yesu Kizaba gishize rwose
Verse 2
Abafit' abagore benshi Icyo gihe bazahanwa Abarozi n' abashikisha Ndetse n' abapfumu bose, Bazakorwa n' isoni rwose Imbere y' Umukiza Yesu Bazashak' aho bahungira Nyamara ntibazahabona
Verse 3
Abatunz' iby' iyi si gusa Bazashyirwa mu rubanza Ubutunzi bwabo bw' iyi si Buzahinduk' umurama Nta cyo bazabasha kubona Cyabakiz' ibyaha bakoze Bazafatwa kur' uwo munsi Batabwe muri wa muriro
Verse 4
Natwe Bakristo ba Mesia Nta teka tuzacirwaho Tuzaba tujya nywe mw ijuru, Tuzasangira na Yesu Azatwambik' imyenda yera N' ingofero nziza cyane Inkota z' abamaraika Zizirukan' abanyabyaha