Mbes' aho wamenye rya zina ryiza

Agakiza 84

Verse 1
Mbes' aho wamenye rya zina ryiza Ry' Umukiza wacu Yesu? Riraririmbwa mur' iyi si yose, Rivugwa mu bantu bose
Yesu ni we zina rihebuje, Rirut' ayandi yose mw isi Rifit' imbaraga zo kudufasha, Ridukiz' ibyaha byose
Verse 2
Ni ryo rihoz' umutim' ubabaye Riratunezeza rwose Mu mubabaro no mu byago byinshi Ribasha no kuturinda
Verse 3
Ndetse no mu mwijima mur' iyi si Rimurika nk' inyenyeri Rimp' amahoro, rimpa n' ubutwari Ndetse no kugeza gupfa
Verse 4
Amazina yos' aribagirana Kerets' izina rya Yesu Rizahora rimurika mw ijuru Yesu ni we zina ryiza