Uduh' Umwuka wawe, Mana Yera

Agakiza 86

Verse 1
Uduh' Umwuka wawe, Mana Yera, Nk' uko wawohererej' abakera /: Ucan' umuriro wawe muri twe Ntidukomeze kub' abazuyazi. :/
Verse 2
Uduh' Umwuka wawe, Mana Yera, Nk' uko wabigenje kuri wa munsi /: Intumwa Peter' ubwo yigishaga, Yigishiriza mu nzu ya Kornelio. :/
Verse 3
Uduh' Umwuka wawe, Mana Yera, Uduhe Pentekote yacu none! /: Abanyabyah' ibihumbi bakizwe Ijambo ryawe ribashe kogera. :/
Verse 4
Uduh' Umwuka wawe, Mana Yera, Uturamburir' amaboko yawe /: Ukor' ibitangaza byawe, Mana, Ndets' abarwayinabo ubakize. :/
Verse 5
Abasinziriy' urabakangure Cyane cyan' abarushye mu rugendo /: Mwami, dusange nko kuri wa munsi Ubwo wuzuzag' abigishwa ba we. :/