Umugisha w' Imana ni wo nkeneye rwose

Agakiza 87

Verse 1
Umugisha w' Imana ni wo nkeneye rwose Ndashaka kubatizwa muri wa Mwuka Wera Nejejwe mu mutima n' amasezerano ye Yaransezeranije kump' uwo Mwuka Wera
Umugish' atanga, umugish' atanga, Uva mu buntu bwe ni nk' amazi menshi Arawunyuzuz' ubu, abasha no kunkiza, Niyubahwe rwose n' Umukiza wanjye
Verse 2
Itorero ry' Imana n' iryo guhabw' imvura, Isoko y' umugisha dor' iradudubiza Twishimir' ubugingo twahawe n' Ihoraho Haleluya, dushime, dushimir' Umukiza!
Verse 3
Ibicu by' agakiza bitugezeho rwose Utwuzurize Man' imitima yacu twese Abera bawe bose bahore bezwa nawe Haleluya, dushime, dushimir' Umukiza!
Verse 4
Ibicu by' agakiza bitugezeho rwose Turagusaba, Mana, ubyohereze mw isi Ibihumbi by' abantu bihabw' ako gakiza Haleluya, dushime, dushimir' Umukiza!