Hazabahw igihe cy' imperuka

Agakiza 88

Verse 1
Hazabahw igihe cy' imperuka Urubanza rucibwe na Yesu Azarucir' abaremwe bose Kuko bazaba bar' imbere ye Nibw' azaherakw abarobanura Nk' umwungeri mu ntama n' ihene: Intama niz' azashyir' iburyo bwe, Ibumos' azaha shyir' ihene
Verse 2
Maze Yes' azabwir' ah' iburyo ati: Ngwino mwahaw' umugisha Dor' ubgami mwahamagariwe Uhereye ku kuremwa kw' isi Uwo muns' azabashimira cyane Bazarabagirana nk' izuba Azabamurikir' Imana Data Hazabah' umunezero mwinshi
Verse 3
Azabwira abo b' ibury' ati: Nari nshonje muramfungurira Mwaranshumbikiye nd' umushyitsi Mwaranyambitse nambay' ubusa Na bo bati: Ryari war' umushyitsi, Cyangwa ryari twakubony' ushonje, Ryari twakubonye wambay' ubusa Tugukorer' ibyo byos' uvuze?
Verse 4
Azabwira ab' ibumoso bwe ati: Muv' aho ndi mwabivume, Nimugende mujye mu muriro Wa Satani hamwe n' ingabo ze Ntimwamfunguriy' ubwo nari nshonje Mfit' inyota ntimwampay' amazi Nar' umushyitsi ntimwanshumbikira Ntimwansuye ubwo nari ndwaye
Verse 5
Nuko bazabwir' Umwami Yesu bati: Ryari twakubony' ushonje? Ryari twakubony' ufit' inyota? Ryari twakubony' ur' umushyitsi? Ryari twakubony' urwaye, Mukiza? Ryari twakubonyehw ibyo byose? Ibyo byos' uvuze ntitwabibonye Ngo tubure kukwerek' ineza
Verse 6
Nuko Yes' azabwir' ab' iburyo, ndets' abwire n' ab' ibumoso bwe ati: Byose mwakorey' abato Burya ni jye mwabikorerega Bose bazibuk' ; byo bakoraga Hazarira abo b' ibumoso Ab' iburyo bazajyanwa mw juru Bazahora banezerw' iteka