Mfit' Umukiza mwiza cyane

Agakiza 9

Verse 1
Mfit' Umukiza mwiza cyane, Kuko yazanywe no kunkiza Yatanz' ubugingo bge bgose, Ngw apfir' abari mw isi bose
Yabambiwe ku musaraba, Yabambiwe ku musaraba Yabambiwe kubw' ibyaha nakoze, Yabambiwe ku musaraba
Verse 2
Yasiz' ubwiza bwe mw ijuru, Aza mur' iyi si turimo Yababajwe kubera jyewe, Kand' anyugururir' ijuru
Verse 3
Yateranij' ibyaha byanjye, Ndetse n' imibabaro yanjye Byose ni ko ya byikoreye, Ngw ankize kand' amp' amahoro
Verse 4
Yesu yasubiye mw ijuru, Kuko yar' aneshej' urupfu Arikw azagaruka vuba, Gutwar' abamwizeye bose