Ai Mana y' ukuri

Agakiza 90

Verse 1
Ai Mana y' ukuri, komeza kunyobora, Uranshishe mu nzira yo gukor' iby' ushaka Mwami kubaho ntagufite Binter' ubwoba n' amaganya Ndetse byabasha kungeza no mu rupfu vuba
Verse 2
Ibyiza mbona n' ibi: Kwizer' Umwami Yesu No guhora ngendera mu nzira ye ntunganye Nawe yemeye kujy' andinda, Ndetse no ku nyobora neza Ampesha no kwinjira vuba mu mahoro ye
Verse 3
Ub' urugendo mfite n' urwo kujya mw' ijuru Umukiza niy' ari nanjye nkwiye kujyayo Kand' umunsi nzaba ngezeyo Nzamuhimbazany' ibyishimo Nzanezezwa nuko ari we wanguz' amaraso
Verse 4
Mur' iyi si huzuy' umuruho n' amahane Icyo nkeneye cyose simperako nkibona Ariko ku munsi mukuru Ubwo nzabon' Umucunguzi Niringiye kuzabon' ingororano yanjye
Verse 5
Mw' ijuru sinzabona abanzi banjy' ukundi, Nta n' icyo nzahabura mw' ijuru ry' amahoro Nzashim' Imana mvuz' impundu Nti Haleluya, haleluya! Nzarambur' amaboko mpimbaz' Umwami Yesu