Verse 1
Namaze kumeny' ibyiza byinshi
Yesu yakoraga mu gihe yagenderaga mur' iyi si,
Aho ya geraga hose ni ko yajyag' abafasha
Nejejwe no kuririmba Yuko Yes' adahinduka
Yesu Krist' uko yar' ari ni kw ahor' iminsi yose
Arashak' aba zimiye ndets' akiza n' abagome
Uwo Mukiza ntahinduka
Verse 2
Kandi hariho n' impumyi
Yitwa ga Barutimayo
Imaze kumenya ko Yes' ari hafi
Yinginga Yesu yizeye, nukw ikizwa kubw' ubuntu
Nejejwe no kuririmba yuko Yes' adahinduka
Verse 3
Yes' ahamagar' abanyabyaha ndetse n' abarwayi
Bos' abahamagarira kubakiza
Naw' ukore ku nshunda ze Urahabw' imbaraga nshya
Ugire nka wa mugore Kuko Yes' adahinduka
Verse 4
Namaze kumenya yuko
Yasabirag' abanzi be
Cyane cyan' ubwo yari ku musaraba
N' ukuri yarababajwe Ubgo yambikwag' amahwa
Nejejwe no kuririmba yuko Yes' adahinduka