Verse 1
Mw ijuru ni heza cyane
Kuko hatabamo ibyaha,
N' ukuri ni heza cyane
Ni Yesu wahateguye
Dushimire Yesu Kristo,
Kuko yaduteguriye
Ibyicaro byiza cyane
Mw ijuru ku Mana Data
Verse 2
Mw ijuru ni heza cyane
Nta musinz' uzahagera
N' ukuri ni heza cyane
Nta mujur' uzahagera
Verse 3
Mw ijuru ni heza cyane
Nta muroz' uzahagera
N' ukuri ni heza cyane
Nta mwicany' uzahagera
Verse 4
Mw ijuru ni heza cyane
Ntihazajy' abahehesi
N' ukuri ni heza cyane,
Nta mugom' uzahagera
Verse 5
Mw ijuru ni heza cyane
Hagenew' abakijijwe
N' ukuri ni heza cyane
Kandi hazicar' abera