Verse 1
Yesu Mukiza, ni we wanshunguye kera,
Yanyitangiriye ku giti
Yikorey' ibyaha byanjye ndetse n' ibyawe,
Atwoz' atyo mu maraso ye
Nzi kw ibyaha byabambwe
Ku musaraba,
Yes' ubwo yitangago kera
Yanzwe n' abantu benshi
Arasuzugurwa
Ni ko yatwujuje n' Imana
Verse 2
Yes' afit' urukundo rutangaje wose
Rwatumy' anyeza mu mutima
Yesu Mukiza ni we wambature rwose
Ubwo yabambwaga ku giti
Verse 3
Niyemeje kugundir' Umukiza wanjye
Kuko yemeye kumfir' atyo
Ndagushimira Yesu kuko wankunz' utyo
Nzahora ngushima, Mukiza