Verse 1
Nezerwa, mutima wanjye,
Kuko warons' agakiza
/: Namaze kubabarirwa
Nd' uwa Yesu na we n' uwanjye. :/
Verse 2
Yankijije mu mutima
N' umuganga mwiza cyane
/: Kandi mu Mwuka we Wera
Nihw abatiriz' abantu be. :/
Verse 3
Nzi ko nanditswe mw ijuru
Kubg' Umwami wanjye Yesu
/: Nd' ubutunzi bg' Umukiza,
Nzahora nd' uw' iteka ryose. :/
Verse 4
None mu mutima wanjye
Ndaririmb' Imana Data
/: Buri munsi ni we nshuti
Yo kunezeza muri byose. :/
Verse 5
Yankuyehw ibyaha byose
Nanjye sinzabisubira
/: Kandi Yes' aracya kiza
Abamusanga buri gihe. :/
Verse 6
Indirimbo zimushima
Zikwiriye kuba nyinshi
/: Mu mutima wanjye naho
Hati: hashimw' Iman' iteka! :/