Verse 1
Ndashaka kuririmbira Yesu,
Yaj' ar' Umwami w' igikundiro
Yarababajwe ndetse no gupfa,
Kugira ngw ambature mu byaha
Nzahora ndirimbira Yesu
Kubg' urukundo yangiriye,
Yanyishyuriy' imyenda yose,
Yarambohoye muri byose
Verse 2
Nd uwo guhamy' iby' urwo rukundo
Rwabonetse mu Mukiza wanjye,
Cyane cyan' uko yaj' ankiza
Kandi nar' uwo kurimbuka
Verse 3
Ndashimir' uwo Mukiza wanjye,
Kubw' ububasha bwe butangaje
Kandi niw' unshyiramw imbaraga
Zo kunesh' umwanzi Satani
Verse 4
Ndashaka rwose kuririmbira
Uwo Mwami wanjye, Yesu Kristo
Koko n' ukuri yarankijije
Nzahora mpirw' iminsi yose