Ndashaka kuririmbira Yesu

Agakiza 95

Verse 1
Ndashaka kuririmbira Yesu, Yaj' ar' Umwami w' igikundiro Yarababajwe ndetse no gupfa, Kugira ngw ambature mu byaha
Nzahora ndirimbira Yesu Kubg' urukundo yangiriye, Yanyishyuriy' imyenda yose, Yarambohoye muri byose
Verse 2
Nd uwo guhamy' iby' urwo rukundo Rwabonetse mu Mukiza wanjye, Cyane cyan' uko yaj' ankiza Kandi nar' uwo kurimbuka
Verse 3
Ndashimir' uwo Mukiza wanjye, Kubw' ububasha bwe butangaje Kandi niw' unshyiramw imbaraga Zo kunesh' umwanzi Satani
Verse 4
Ndashaka rwose kuririmbira Uwo Mwami wanjye, Yesu Kristo Koko n' ukuri yarankijije Nzahora mpirw' iminsi yose