Mukiza wanjye wagiye mw ijuru

Agakiza 96

Verse 1
Mukiza wanjye wagiye mw ijuru Kwicar' iburyo bw' Iman' Ihoraho Uzagaruka kutureba twese, Utujyane mu bgami bgo mw ijuru Har' ibyicaro waduteguriye Non' ub' uradutegereje rwose
Verse 2
Yesu ni wow' uhor' udusabira imbere y' Imana Dat' ihoraho Uhor' urinda twebw' ubushyo bwawe No kudufasha mu bigerageza Uhor' udusabira buri munsi Ni cyo gituma tunesha Satani
Verse 3
Ubwo wazamukag' ujya mw ijuru Waramburiy' abawe bya biganza Kandi no mu gihe cyo kugaruka Abakwizey' uzabah' umugisha Uko wagiye ni k' uzagaruka Nkwiye gusenga ndetse nkaba maso