Verse 1
Ifeza n' izahabu nta bwo zibasha
Gukiz' umutim' ubabajwe n' ibyaha,
Nyamar' amaraso ya Yesu Mukiza
Yashoboye kunkura mu byaha byose
Narakijijwe, si kubw' imari,
Kubw' ubuntu narakijijwe
Yanyishyuriye ya myenda yose
Yamviriy' amaraso ye
Verse 2
Ifeza n' izahabu nta bwo zibasha
Kundihirir' imyenda yanjye y' ibyaha,
Nyamar' amaraso ya Yesu Mukiza
Yanyogej' ibyaha mbon' agakiza ke
Verse 3
Ifeza n' izahabu nta bwo zibasha
Gukingur' urugi rugeza ku Mana,
Nyamar' amaraso ni yo yanshoboje
Kugera ku buntu bg' Iman' ihoraho
Verse 4
Ifeza n' izahabu nta bwo zibasha
Kungeza ku Mana nibankor' ibyaha,
Nyamar' amaraso ni yo nacungujwe,
Ni yo kimenyetso kigeza mw ijuru