Abazaba bakijijwe bazateranira hamwe

Agakiza 98

Verse 1
Abazaba bakijijwe bazateranira hamwe Ku meza mw ijuru hamwe na Yesu Mu bami budashira, bazareb' uburanga bge Bameny' uko yabakunde Bazahora baririmbira mw ijur' iteka
Bazava mu nyanja zose, Bazava mu byago byose, Bave mu misozi, bave mu mataba Bager' i mbere y' Imana Bazambar' imyenda yera, bareb' Umukiza umbo Ni we wabapfiriye Kera ku musaraba
Verse 2
Bazateran' ari benshi abakirijw' ino mw isi Ibyago n' urupfu, cyang' umwijima Ntibizabah' ukundi Nta bya kera bizabaho Hazaba harihw ibishya Hazabah' umunezer' uta gir' amakemwa
Verse 3
Niwitegerez' urugi, ni wowe rukinguriwe, Na Yesu Mukiz' arakubwir' ati: Ngwino nawe winjire bagenzi bacu bariyo Baradutegereje pe! Ba maraika bishimiye kuzatubona