Verse 1
Nshatse kugukurikira
Buri munsi, Mwami Yesu
Mu gihe cy' umunezero
Ndetse no mu mubabaro
Ubwo watubanjirije tuje tugukurikiye
Tuzi rwose k' uri hafi yo kutugeza mw ijuru
Verse 2
Sinahora mbaririza
Urugendo rwawe Yesu,
Cyangwa se ngo nshidikanye
Kugukurikira, Yesu
Umurimo wanjye n' uwo Kugukurikira Yesu,
No gukomez' iyo nzira nk' uko wayimenyesheje
Verse 3
Mu gihe hagiz' icyaza
Kikantesh' inzira yawe,
Cyangwa kikandemerera
Mur' urwo rugendo mfite,
uzaz' uc' uwo mugozi Uzab' umbeshy' umutima
Nezezwa no kubohorwa Nkabon' uko ngukorera
Verse 4
Urandinde, Mwami Yesu,
Ntunganiriz' imigambi
Niba naniw' u rugendo
Uzanyibuts' urukundo
Uti Ngwino, mwana wanjye,
Hasigay' u mwanya muto,
Kuk' uzahozw' ibyo byose
Ugez' iwanjye mw ijuru