Verse 1
Nabony' uburuhukiro
Muri Kristo Yesu
Ni We musa nihishemo;
Nta handi nizeye
Nta wundi wese nizera;
Nta kindi nireguza,
Keretse Yesu wabambwe,
Ari jyew' azize
Verse 2
Mpagijwe n' agakiza ke,
Nta bwoba ngifite;
Yansanze, nd' umunyabyaha;
Maz' aranyakira
Verse 3
Kand' iyo ndway' aramvura,
Nkaba muzima pe;
Njya mpeshwa n' amaraso ye
Ubugingo bushya
Verse 4
Mpumurijwe n' Ijambo rye,
N' Ijambo ry' Imana;
Nkijijwe kubw' izina rye,
Singishidikanya