Verse 1
Iby' isi Yesu yabinkuyemo:
Ubw' amaraso, ntibinkang' ubu
Nunamy' imbere y' Umusaraba;
Yesu yanyejeje de mu maraso ye
Jye nkunda...jye nkunda...
Umukiza wanjye
Wanyiguriy' i Gologota ku Giti
Verse 2
Nari nazimiriye mu byaha,
Nd' imbata y' ishyari n' inzangano,
Umunsi w' amateka nywutinya,
Ankirish' amaraso ku Musaraba
Verse 3
Jye nar' imbat' amp' umudendezo;
Jye nar' impumyi, arampumura;
Jye nar' intumbi, maz' aranzura!
Nimwumv' ayo mahoro Yesu yampaye!