Kera nari mw isayo

Gushimisha 103

Verse 1
Kera nari mw isayo Y' ibyaha, ngira ngo Nd' uw' Imana, ndi mwiza; Nyuma, nsanga nibeshya
Imana yanjye Yarandokoye! Ubu, ni Yo nsingiza Kuko yankijije
Verse 2
Nuko Yes' ansangamo, Mbyigaraguramo, Ati: Mwan' unyemere, Ngutabare, ngukize!
Verse 3
Haz' Umwuka Wer' ubgo Mu mutima wanjye, Mbona ko nacumuye; Ndihan' arandokora
Verse 4
Mana, ndagushimira Yuk' Umwana wawe Atandetse ngo nzapfa Nkiri mu byaha byanjye
Verse 5
Reka njye nkuyoboka; Nta wundi nifuza Noneh' unyiharire; Mwami Yes' untegeke
Verse 6
Nahatswe na Satani; Nta cyiza yampaye; Amp' urupfu rw' iteka; Ni kw ahemb' ingabo ze
Verse 7
Ariko, Mucunguzi, Wowe wangabiye Ubugingo ku buntu, Buva ku Musaraba