Imbabazi z' Umukiza

Gushimisha 104

Verse 1
Imbabazi z' Umukiza Zamuzanye kunshungura; Natabitswe n' ibyaha byanjye, Ankuramw arankiza
Nari mw isayo y' ibyaha, Aramfat' aransayura Nari mu mwijim' ukomye Non' aramurikira
Verse 2
Natinze cyane kwitaba Yesu wampamagaraga; Nyuma, niringiy' ijambo rye, Yes' ankurahw ibyaha
Verse 3
Yaje kunkiz' agifite Inkovu nyinshi z' amahwa N' iz' icumu n' iz' imbereri Mpimbaz' urukundo rwe
Verse 4
None mpora mu mahoro; Umutima ni muzima; Arikw icyatumy' anshungura, Akankiza, sinkizi