Ubuntu bg' Imana

Gushimisha 105

Verse 1
Ubuntu bg' Imana — Butangaje Ni bgo bwankuyeho — Imigozi Byavuye se kuki? Byavuye ku gushaka Kw' Imana yonyine — Yambohoye
Verse 2
Ni Yesu wenyine — Wantoreye Guhirwa mw' ijuru — Mu bgami bge Mwese nimumenye Yuk' Umukiza wacu Ajy' asanganira — Abaz' i We
Verse 3
S' uko nari mwiza — Haba na mba! N' ubuntu bga Yesu — Yangiriye Yarambabarijwe Kuri wa Musaraba Ndetse yabambanywe — N' abambuzi
Verse 4
Kand' iyo nibutse — Ibya Yesu, Uko yagiriwe — Bamubamba, Binyibuts' ibyaha; We nta kibi yakoze; Ni jyewe yazize: — N' Umukiza!
Verse 5
Ub' icyo nifuza — N' ukuguma Mu Mukiza wanjye, — Mwihishemo Ni We ngabo yacu Ihor' idukingira Imyambi wa Mubi — Aturasa
Verse 6
Non' Icyo ngusabye, — Mwami Yesu: Ingeso wa Mubi — Yanyanduze Zashaka kubyuka, Zirimbur' uzice pe, Mpore nihariwe — N' ibya Yesu
Verse 7
None, maso yanjye, — Na we matwi, Nawe, munwa wanjye, — Mubiri we! Mwese, mushimishe Uwankuye mu ngoyi Ibyaremwe byose, — Tumushime