Verse 1
Ubuntu bg' Imana — Butangaje
Ni bgo bwankuyeho — Imigozi
Byavuye se kuki?
Byavuye ku gushaka
Kw' Imana yonyine — Yambohoye
Verse 2
Ni Yesu wenyine — Wantoreye
Guhirwa mw' ijuru — Mu bgami bge
Mwese nimumenye Yuk' Umukiza wacu
Ajy' asanganira — Abaz' i We
Verse 3
S' uko nari mwiza — Haba na mba!
N' ubuntu bga Yesu — Yangiriye
Yarambabarijwe Kuri wa Musaraba
Ndetse yabambanywe — N' abambuzi
Verse 4
Kand' iyo nibutse — Ibya Yesu,
Uko yagiriwe — Bamubamba,
Binyibuts' ibyaha;
We nta kibi yakoze;
Ni jyewe yazize: — N' Umukiza!
Verse 5
Ub' icyo nifuza — N' ukuguma
Mu Mukiza wanjye, — Mwihishemo
Ni We ngabo yacu
Ihor' idukingira
Imyambi wa Mubi — Aturasa
Verse 6
Non' Icyo ngusabye, — Mwami Yesu:
Ingeso wa Mubi — Yanyanduze
Zashaka kubyuka,
Zirimbur' uzice pe,
Mpore nihariwe — N' ibya Yesu
Verse 7
None, maso yanjye, — Na we matwi,
Nawe, munwa wanjye, — Mubiri we!
Mwese, mushimishe
Uwankuye mu ngoyi
Ibyaremwe byose, — Tumushime