Sinterw' isoni na Yesu

Gushimisha 106

Verse 1
Sinterw' isoni na Yesu Cyangw' iz' ishyaka rye, Naho zab' iz' Ijambo rye, Cyangw' Umusaraba
Ku Musaraba rwose ni ho naturiwe Umutwaro w' ibyaha byanjye Nizeye, ndahumuka, mbon' umucyo; Bituma mpora nezerewe
Verse 2
Izina rya Yesu wanjye Ni ryo nishimira; Nzi kw atazanyihakana Kuko mwiringiye
Verse 3
Ntabw' azivuguruz' ibyo Yansezeranije, Kukw icyo namubikije Azagikomeza
Verse 4
No mw ijur' azanyemera, Nubwo nta cyo maze; Yerusalemu yaho, Azamp' icyicaro