Verse 1
Nkomeze njye niringira
Amaraso y' Umukiza
Nta wundi nshakakwigana
Keretse Yesu wenyine
Nikomeze ku Rutare,
Nahw ahandi n' umusenyi,
Nahw ahandi n' umusenyi
Verse 2
Iyo ngoswe n' umwijima,
Niringir' ubgo buntu bge
Mu byago no mu makuba,
Ntagir' ubg' anzibukira
Verse 3
Ntunganywa n' amaraso ye
Na ya masezerano ye
Naho napfush' ibyo mfite,
Ni we musa niringira
Verse 4
Maz' icyo gih' azazira,
Azasanga mwiteguye,
Nambaye gukiranuka;
Nta nenge nzaba ngifite