Verse 1
Jye nd' Umukristo: nzahora ndi we
Mu bintu byose, ngeze ku gupfa
Jye nd' Umukristo: mpora mbihamya,
Nahw igihugu cyose cyanseka
Jye nd' Umukristo wo mu mutima,
Kuk' ubu nsigaye nkunda Kristo
Icyatumy' apfa, yazize jyewe!
Nabuzwa n' iki kujya mukunda?
Verse 2
Jye nd' Umukristo: umv' ubwo buntu!
Narakijijwe, nkurwa mu byaha
Jye nd' Umukristo, naho naterwa
N' ibyago, nkaba no ku rugamba
Jye nd' Umukristo: nd' umutabazi
Mu ntambara ndasana n' ibyaha
Mfit' Umugaba, n' Umwami Yesu;
Ni tuba hamwe, nzahora nesha
Verse 3
Jye nd' Umukristo: nd' umwimukira;
Ndakomeje mu rugendo rwanjye
Iby' ino mw isi ndabihinyuye:
Nsigaye nifuz' ibyo mw ijuru
Jye nd' Umukristo: gakondo yacu
Iri mw ijuru ku Mana yacu
Nta nzar' ibayo, nta n' imiruho;
Abaho bose baguwe neza
Verse 4
Jye nd' Umukristo: icyo n' ikintu
Gihumuriz' umutima wanjye
Kinyibagiza n' ibyago byose,
Nkumva nduhuwe n' Umwami Yesu
Jye nd' Umukristo, uko ndi kose
Maze, ni ntumirwa, ngiye gupfa,
Nzagir' ibyishimo bitavugwa;
Nzabon' ihirwe, ngiye mw ijuru