Mpimbariz' Iman' ibyo yankoreye

Gushimisha 11

Verse 1
Mpimbariz' Iman' ibyo yankoreye: Yatanz' Umwana wayo w' ikinege, Amfir' ab' icyiru cy' ibyaha byanjye; Nukw anshir' icyanzu ngo njye mw ijuru
Nsingize, nsingize Yesu wamfiriye! Nsingize, nsingize uwo Mwami wanjye! Namwe ngo nimuz' abageze kwa Se; Mumwitabe mwese, mumusingize
Verse 2
Yamberey' inshungu i Gologota, Angur' amaraso: sinkir' uwanjye Uwab' umugome, akamwizera, Yakwizw' ako kany' akababarirwa
Verse 3
Yakoz' ibikomeye! Twishimane! Twishimir' ubuntu n' imbabazi ze Nyamar' ubg' azaza tumwirebera, Nta wavug' uburyo tuzamushima