Verse 1
Izina ryiza rihebuje
Rinezeza amatwi yanjye
Nzajya ndihimbaza ntahwema
Ndivuge nirya Yesu
Yesu ndamukunda;
Yesu ndamukunda!
Ndamukundira yuko
yabanje kunkunda atyo!
Verse 2
Kok' iryo zina rinyibutsa
Uko yankunz' akampfira,
Ababi nkanjy' akabeza de
Mur' ayo maraso ye!
Verse 3
Rimbgira Data wa twes' ibyo
Yanshyinguriye mu ijuru
Naho nagenda mu mwijima
Rimurikira hose!
Verse 4
Rinyeyurir' umubabaro,
Rihanagur' amarira,
Rinyongorera ngo mpumure
Ngo ntinyuke, nkomere!
Verse 5
Izina nkunda n' irya Yesu,
Risumb' uko turivuga
Nta wo mw' isi warisingiza
Uburyo buhagije!